Konti

Buri wese afite umwihariko we. Niyo mpamvu dufite konti zitandukanye zanogera buri wese mu cyiciro arimo. Bityo niba ushaka konti y'ibanze cyangwa iyo gukora byinshi, uzasanga dufite konti ihura n'ibyo wari witeze kuyikoresha.

Gusaba konti nshya

Twishimiye kuba tugize amahirwe yo kuguha serivisi za banki kandi twizeye kuzagufasha kugera kuntego zawe.

FUNGURA KONTI

UFC Plc Current Account

Konti zisanzwe

Fungura konte ya UFC Plc ufashijwe n'abakozi bacu bazi kumva neza ibyo umukiriya yifuza maze winjire mw'isi yoroheje izanwa no gutunga konti ya UFC Plc.

KONTI Y'UMUNTU ISANZWE

Ishimire urwego rwuzuye rwa serivisi zitangwa kuva kuri telefoni igendanwa kugeza ku gatabo ka sheki, byose wakoresha kugirango ubitse ubikuze kuri konti yawe igihe cyose.

KONTI IHEMBWA

Konti ihembwa ni umusaruro mwinshi wa konte y'ibicuruzwa iberanye n'abakiriya bafite ibicuruzwa byinshi byinjira kuruta ibisohoka. Yashizweho kugirango itange inyungu ku mafaranga mava ku bicuruzwa.

Konti y'abinjiza make n'urubyiruko ya IZIHIRWE

Konti kubantu binjiza amafaranga make n'urubyiruko - IZIHIRWE n'ibicuruzwa, IZIHIRWE ikwiranye n'abakiriya bafite ibicuruzwa byinjira kuruta ibisohoka. Konti itanga inyungu uko ikoreshejwe.

Konti ku mpunzi

Konti ku mpunzi zakiriwe n'u Rwanda. Itanga inyungu zo hejuru umunsi ku munsi igakatwaho make ku kubikuza no kohereza.

UFC Plc Current Account

Konti zo kuzigama

Buri muntu afite umwihariko we mu gukorana na banki, niyo mpamvu twabazaniye konti zo kwizigamira zitandukanye kuburyo buri wese ahitamo akurikije uburyo ashaka kwizigamira kandi bijyanye n'ubushobozi bwe, akagera ku nzozi ze nta nkomyi.

KONTI YO KWIZIGAMIRA Y'UMUNTU KU GITI CYE

Konti yo kwizigamira yo mu Umutanguha Finance Company ni konti nziza ku muntu ufite icyerekezo cyihariye ku kwizigamira. Tangira ushyire amafaranga ku ruhande uyabika kuri iyi konti inafite akarusho ko gutanga inyungu hatitawe ku mubare mbumbe w'amafaranga ariho.

Konti yo kuzigama ya TEGANYA

Konti yo kuzigama ya TEGANYA yashyiriweho gufasha korohereza kuzigama imari ifasha uyifite gukora imishinga mito mito banki ikakongerera inyungu igendeye ku mikoreshereze n'imikoranire myiza mufitanye.

Konti yo kuzigama ya TANGIRA KARE yo kuzigamira ku bana bose

Konti yo kuzigama ku bana ni konti y'umwihariko yo kuzigama twateguriye ababyeyi bazigamira abana babo amafaranga y'ishuri mu gihe kizaza bakiri bato. Iyi konti ifite umwihariko ku bana bato n'urubyiruko bafite intego yo kuzigamira imyigire yabo bimenyereza kuzigama.

UFC Plc Current Account

Konti zo guhemberwaho

Konti yo mu Umutanguha yo guhemberwaho iteguye ku buryo bwiza bufasha uyihemberwaho umushahara wa buri kwezi kubona amahirwe yo kwanga inguzanyo y'umushahara ndetse n'izindi nyungu.

KONTI Y'UMUSHAHARA

Konti y'imishahara ya Umutanguha Finance Company Plc yagenewe gutanga uburyo bworoshye kandi buboneye bwo kubona amafaranga yawe kuko wakoze cyane ukwezi kose. Kugira konte biguha uburenganzira kubindi bicuruzwa na serivisi bizarushaho kuzamura uburambe mu gukorana na banki.

KONTI Y'UMUSHAHARA YO KWIZIGAMIRA

Konti y'imishahara ya Umutanguha Finance Company Plc yagenewe kuguha uburyo bwiza kandi bworoshye bwo kubona amafaranga yawe kuko wakoreye umushahara. Kubera ko twifuza kuzamura imari kuri bose, iyi konti itanga amahirwe kubindi byiza byinshi banki iha abakozi bahemberwa hano cyane abahisemo kwizigamira ku mushahara babona buri kwezi.

Send this to friend